Amahirwe yo gufashwa ku bantu bafite imishinga yo guhanga imirimo mishya ishingiye ku buhanzi n’inganda ndangamuco

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ni ikigo cya Leta gishinzwe kurengera no guteza imbere Ikinyarwanda., umuco, ubuhanzi n’ibikorwa ndangamuco by’Abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego RALC ifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco imenyesha abahanzi hose n’abandi bafite imishinga ifitanye isano n’ibikorwa ndangamuco ko iteganya gutera inkunga imishinga yabo hagamijwe guhanga imirimo mishya igihumbi (1,000).

Umushinga mwiza uzatoranywa uzaterwa inkunga mu gihe cy’umwaka umwe (1) kugira ngo uhange imirimo mishya ishingiye ku muco n’ubuhanzi.

Ba Rwiyemezamirimo, za Kampani n’abantu ku giti cyabo babishoboye, barashishikarizwa kuzana imishinga ijyanye na za filime, ikinamico, ubugeni, ubwiza,ubwanditsi, muzika n’ibindi.

Inyandiko isobanura umushinga igomba kuba igaragaza neza ibi bikurikira:

  1. Ikigo cyangwa umuntu ku giti ke ufite umushinga agomba kuba afite ibyemezo byemewe n’amategeko yahawe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), cyangwa yahawe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyangwa Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA).
  2. Umushinga cyangwa ikigo kigornba kugaragaza ikemezo cy’uko kimaze byibuze imyaka ibiri (2) gikorera mu Rwanda.
  3. Inyandiko isobanura neza umushinga n’uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa igomba kuba ikubiyemo ibi bikurikira:
  • Izina ry’Umushinga, aderesi zuzuye zawo (aho nyirawo abarizwa) n’intego zawo;
  • Inshamake isobanura umushinga n’iteganyabikorwa ryawo;
  • Uburyo buzifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga n’inzego zizabigiramo uruhare;

Ingengo y’imari izifashishwa hagaragazwa neza ikoreshwa ryayo mu byiciro;

  • I4gengabihe y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga;
  • Uburyo bwo gutanga raporo z’ibikorwa buzifashishwa;
  • Akarere /uturere umushinga uzakorerwamo;
  • Umubare w’imirimo mishya izahabwa Abanyarwanda n’uburyo buzifashishwa kugira ngo igerweho kugeza mu kwezi kwa Kamena 2019.

Icyitonderwa:

Inyandiko ebyiri (2) z’imbanzirizamushinga zanditswe neza zigomba kugezwa ku Biro by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) aho ikorera I Remera ku Kisimenti bitarenze tariki ya 25 Kanama 2018 isaa kumii n’imwe z’umugoroba.

Izi nyandiko zigomba kuba ziherekejwe na fotokopi y’indangamuntu ya nyiri umushinga, ikemezo cy’uko yemerewe gukorera imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda, ipantati y’imyaka ibiri (2) ishize n’inyemezabushobozi z’abakozi ateganya gukoresha mu mushinga.

Ku bindi bisobanuro wasura urubuga rwa murandasi rwa RALC arirwo: www.ralc.gov.rw cyangwa mugasoma itangazo ryasohotse mu Mvaho Nshya N° 4575 ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 cyangwa mugahamagara kuri terefoni numero +250 788 553 801.

Reba iri tangazo ryose ukanze aha ukanze AHA


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here