Amahugurwa ku bantu bize kaminuza bashaka kwiga imyuga– IPRC Musanze (Italiki ntarengwa: 06/04/2018)

IPRC Musanze iramenyesha abantu barangije Kaminuza (kandi batize imyuga) bakeneye kwiga imyuga ko ibafitiye gahunda y’amahugurwa y’amezi ane ku bantu bose bafite impamyabushobozi ya kaminuza (A1,A0) bakaba badafite akazi.

Amahugurwa azatangwa muri porogaramu zikurikira:Ubutetsi  (Culinary arts),kugabura ibiribwa n’ibinyobwa (Food and beverage services) no gutunganya ibikomoka ku bihingwa n’amatungo( Food processing).

Kwiyandikisha biri kubera ku cyicaro cya IPRC Musanze mu murenge wa Nkotsi ,akarere ka Musanze guhera taliki ya 26/03/2018 kugeza taliki ya 06/04/2018

Ibisabwa

  • Fotokopi y’impamyabumenyi ya Kaminuza
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Amafoto magufi abiri

Icyitonderwa: Abamaze igihe mu bushomeri nibo bazahabwa amahirwe kurusha abandi kandi amahugurwa atangirwa ubuntu.

soma Itangazo ryose ukanze AHA cyangwa usure urubuga iprcmusanze.ac.rw