Uko wabona scholarshipMbanje kubasuhuza mwebwe mwese musura uru rubuga ndetse nanashimira abantu batekereje kurukora kuko hari benshi rufasha. Nibwirako kandi ruzafasha benshi mu kubyaza umusaruro amahirwe menshi nabonye abonekaho.

Mu minsi yashize nabonye itangazo ryanyu risaba ko abantu baba baragize amahirwe bakabona scholarships zo kwiga hanze bajya babaha ubuhamya ndetse bagasangiza abandi ibanga bakoresheje. Sindi inararibonye mubyo gushaka bourse ,gusa nkeka ko uburyo nakoresheje bwampaye umusaruro,hari abandi bwafasha nabo bakaba batinyuka bakagerageza amahirwe yabo.

Nitwa Muzigirwa Anne Marie nkaba mfite imyaka 25,Mu rugo ni Muhanga ,nkaba ndi umunyeshuri mu kiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) muri University College South Denmark mu ishami rya Economics and Business Administration agashami ka  Strategic Entrepreneurship. Nkaba naratangiye kwiga aha muri Denmark, mu mwaka wa 2011 aho navuye mu Rwanda nje kwiga bachelor kuri full scholarship nahawe n’iyi kaminuza.

Nkirangiza amashuri yisumbuye,nagize amanota meza ariko nkumva mfite intego n’inzozi zo kwiga muri kaminuza zo hanze nziza,zifite ireme ry’uburezi ryo ku rwego rwo hejuru. Niyo mpamvu nakoze application inshuro 2 zose.Hamwe hari kuri scholarships zitangwa n’igihugu cy’ubuyapani ndetse n’izindi zatangwaga n’iyi kaminuza nababwiye nigamo.

Ndabyibuka neza,hari mukwa gatanu, nibwo nabonye Email ntazibagirwa yambwiraga ko nahawe scholarship izanyishyurira byose,kuva ku mafaranga y’ishuri kugeza ku mafaranga yo kubaho. Nari nkabije inzozi rwose ndetse numvaga bindenze. Buri wese ubu arifuza kumenya uko nabonye scholarship n’ibanga nakoresheje,niyo mpamvu nshaka guhita ndasa ku ntego.

Mbere na mbere nagerageje kubaza abantu bagiye babona bourses zo kwiga hanze icyo gihe uko bari barabikoze. Sinavuga ko inama bampaye zose zangiriye akamaro ariko hari izamfashije. Niyo mpamvu ngiye kubabwira bimwe mu byo nakoresheje ndetse n’ibindi nagiye mbona bagenzi banjye bazibonye bagiye bakoresha,kugirango mbashe kubagezaho uburyo nyabwo nk’umuntu ushaka kugerageza amahirwe ye yakoresha,ndabizi hari benshi babishaka ariko bakabura aho bahera cyangwa bakitinya.

1.Kubanza ugashaka scholarship wifuza gusaba:

Ntabwo buri scholarship yose ubona kuri internet wayisaba ntanubwo zose zijyanye n’ibyo wifuza. Niyo mpamvu nabanje gushaka izambera nziza bigendanye n’ubushobozi bwanjye ndetse n’ibyo nashakaga kwiga. Nta bushobozi nari mfite,nagombaga gushaka izamfasha kwishyura byose. Ikindi nashakaga kwiga business ariko ntabwo aho nabonaga hose babaga bafitemo ishami rya business. Nyuma yo gukora amahitamo naje kubona scholarships nagombaga gusaba arizo navuze hejuru.

2.Gushaka umwanya muri Kaminuza wahisemo (Admission):  

Hari abantu benshi batabizi,buriya inyinshi muri scholarships zose ubona kugirango uyisabe ubanza gusabwa kubona umwanya mu kigo runaka ushaka kwigamo. Ni scholarships nkeya wabona zitabisaba. Icyo gihe nagiye ku rubuga rwa kaminuza nifuzaga gusabamo scholarship nuzuza neza ibyo bansabaga.Bansabaga gutanga indangamanota zanjye,High school certificate ndetse n’ikizamini cy’icyongereza.Hari kandi n’ibibazo bitandukanye muri rusange byibandaga ku kumenya impamvu nshaka kwiga muri iyo kaminuza n’icyo nshaka kuba bigendanye n’isomo nasabye n’uko nateganyaga kugera kucyo nifuza kuba. Nafashe iminsi ndabitegura neza mbishyira ku murongo byose.Nubwo icyongereza cyanjye kitari kiza cyane,ariko nakoze iyo bwabaga mbisubiza uko bikwiye mu bushobozi bwanjye ndabyohereza. Nyuma y’ukwezi naje kubona igisubizo!! Nari nemerewe umwanya nasabye,bikanampa amahirwe yo kuba nasaba scholarship noneho ntakibazo.

3.Ivuge neza ibikorwa byawe byose nta na kimwe usize:

Ndi kuzuza impapuro z’ubusabe,nahahuriye n’ibibazo bitandukanye kandi nawe niba uteganya kwaka scholarship uzahura n’ibimeze neza nkibyo nahuye nabyo.

Nari mfite ikibazo cyo kumenya neza icyo banyifuzaho ko nsubiza. Nabajije umwe mu bantu bari barabonye bourse mbere yanjye ambwira ko ari ngombwa ko nshyiramo ibigwi byanjye byose ko ikingenzi ari uko mbereka ko koko nkwiriye kubona iyo scholarship. Yambwiye ko ntakwiye kwibagirwa gushyiramo ibikorwa byose nakoze mbere,ibikombe cyangwa amashimwe nagiye mbona,aho naba narabaye umukorerabushake ndetse nuko natsindaga mu ishuri (urugero: niba warazaga mu 10 ba mbere mu ishuri ntukwiye kwibagirwa kubishyiramo). Ibisubizo utanga ku bibazo byose usubiza ni ingenzi kuko bigaragaza uwo uriwe n’intego zawe z’ubuzima.

4.Kurasa ku ntego:

Yewe sinababeshya ndi kuzuza impapuro ibi ni bimwe mu bintu byangoye kuko icyo gihe nakundaga kwandika cyane byinshi, rimwe na rimwe bitajyanye n’umurongo ngenderwaho. Icyo gihe bari bampaye ko ntagomba kuzajya ndenza amagambo 50 kuri buri kibazo nsubije. Gusa nakoze ibishoboka byose sinayarenza kandi ntanga ibisubizo bikwiye bigana ku ntego y’ikibazo.

5.Ni byiza kugira ubumenyi kucyo wasabye kwiga

Abantu benshi bahitamo isomo ku mpamvu zitandukanye. Hari ababifata nk’uburyo bwo kujya kuryohereza hanze,abandi bagapfa kurihitamo gusa batabona aho ryabaganisha. Ni byiza guhitamo isomo ukunda kandi ukarisobanukirwa neza n’icyo wamarira abandi igihe uryize kuko nabyo biri mubyo usubiza muri application.

6.Kuvugisha ukuri

Iki ni kimwe mu bintu wagakwiye kwitaho. Sibyiza ko wakora ubusabe huzuyemo kubeshya kuko ejo n’ejobundi ushobora kuba wayihawe ariko bagutahura ko wabeshye ugasanga amahirwe yawe aragiye kandi wari uyafite mu biganza.

7.Gukosora amakosa y’imyandikire

Nta muntu udakora amakosa y’imyandikire n’ikimenyimenyi muri ubu butumwa nanditse ntiwayaburamo kandi burya n’umuzungu wakivukiyemo akora amakosa menshi y’ururimi.Gusa birakwiye ko ugerageza ukayagabanyamo mbere yo kohereza i dossier yawe. Bisome kenshi usubiremo,unabihe mugenzi wawe nawe arebemo niba ntayarimo gutyo gutyo… Uzajya kubitanga byibura hasigayemo make atagaragarira buri wese. Bihe umwanya uhagije kuko njyewe nakugira inama yo kubyohereza nyuma bitarimo amakosa kuruta uko wabyohereza kare yuzuyemo.

8.Kohereza ubusabe bwawe ku gihe

Ubusanzwe njyewe nkunda gukora ikintu neza nkagitanga mbere cyane y’igihe cyagenwe. Nabitanze habura nk’ukwezi ngo barekere kwakira ubusabe. Nubwo buri wese yagira ibyiyumviro bye aha ariko mu bunararibonye mfite gutanga ubusabe hakiri kare ni byiza mu buryo bwinshi nubwo ntacyo byongera ku kuba wakwemererwa. Uko byagenda kose ariko watinda wagira gute ntukwiye kurenza igihe cyagenwe.

Nkuko nabivuze sindi inararibonye ariko nziko nukurikiza amabwiriza yose nkuhaye,uzajya ukora application ifite imbaraga kuko abatanga bourses bose bakora mu buryo bumwe. Nagukangurira kandi kwifashisha google ukareba uburyo wajya usubiza ibibazo bitandukanye bibazwa iyo uri gusaba scholarship.

Icyo nasorezaho ni ukukubwira ko nk’umuntu ufite ukwemera gushingiye ku Mana ukwiye gusenga cyane kuko nabyo birafasha mu gihe wamaze kohereza ubusabe bwawe kandi uhore ufite ikizere kuko nanone iyo kidahari haba harimo ikibazo gikomeye.

Waba wibaza uko byangendekeye kuri bwa busabe bwo mu buyapani? Nk’ibisanzwe ku bantu benshi Barampakaniye bambwira ko babona ndi umunyeshuri mwiza ariko ko banyihanisha ku kuba nta mwanya babashije kumpa. Ni ibisanzwe ntakibazo kirimo kuko nanone kugerageza ntacyo byica kandi utagerageje,ntiwazigera umenya uko uhagaze ndetse n’amahirwe navuze ntiyazigera akugeraho. Namwe rero ntimuzacike intege kuko iyo byanze hamwe cyangwa ahandi,ntiwamenya aho ejo bizakunda.Ntabwo ushobora kumenya aho amahirwe yawe aba ari kandi uko byagenda kose biba bizacamo umunsi umwe igihe wabikoze neza.

Murakoze!

Iyi nkuru yasohotse bwa mbere kuri ndangira.net muri Werurwe 2017. Ibitekerezo n’inama birimo n’ibya nyiri ubuhamya,Tunamushimira kuba yarigomwe akatugezaho izi nama nziza kandi zafasha buri umwe wese.

Please Share to