Itangazo rijyanye n’imitangire ya serivisi muri REB

Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) kiramenyesha abantu bose bakigana ko guhera tariki ya 04/02/2019 bazajya basaba serivisi babinyujije ku rubuga rwa REB (www.reb.rw) ahanditse “Online services” bagahitamo serivisi bifuza hanyuma bakuzuza imyirondoro isabwa.

Igisubizo cya serivisi basabye kizajya kiboneka mu minsi itatu (3), ariko ku banyenshuri bize hanze y’igihugu iminsi itatu ishobora kurenga bitewe na serivisi basabye.

Urugero: Abasaba igereranya ry’amanota “Equivalence”.

Abakozi ba REB babishinzwe bazajya bohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni bumenyesha ko ibyasabwe byabonetse cyangwa mu gihe hari ibibura muri dosiye kugira ngo yuzuzwe.

Icyitonderwa:

  1. Abasaba serivisi bazajya baza kuri REB ari uko bamenyeshejwe ko ibyo basabye byabonetse.
  2. Mu gibe umuntu aje gufata icyangombwa yasabye agomba kwitwaza ibisabwa
    byanditse kuri form yujuje asaba serivisi.

Reba iri tangazo ryose usuye urubuga rwa Reb ukanze AHA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here