Itangazo rireba abifuza gusaba inguzanyo yo kwiga mu byiciro bya Bachelors,masters na Doctorate mu mahanga no mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Higher Education Council (HEC) buramenyesha abantu bose bujuje ibisabwa bashaka gusaba inguzanyo yo kwiga mu Rwanda no mu Mahanga ku ngengo y’imari ya Leta y’ u Rwanda ya 2018/2019, ko ubusabe (Applications) bwabo burimo kwakirwa.
Dosiye isaba inguzanvo igomba kuba igizwe nibi bikurikira :

1. Ibaruwa isaba inguzanyo yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa HEC

2. “Admission letter” itangwa na Kaminuza usaba inguzanyo azigamo cyangwa “Academic progress report” kubasanzwe biga.

3. Fotokopi ya Diplome n’ indangamanota biriho umukono wa Noteri

4. Fotokopi y’indangamuntu

5. Amafoto abiri(2) magufi ya vuba

6. Icyemezo cy’umukoresha (ku bakora)

ICYITONDERWA:

1. Abafite “Admissions” mu mashami ajyanye na siyansi (STEM – Science, Technology, Engineering and Mathematics) bafite amahirwe menshi yo guhabwa inguzanyo.

2. Abasaba bagomba kuba bagiye kwiga icyiciro cya Bachelors, Masters cyangwa Doctorate.

3. Iri tangazo ntirireba abanyeshuri barangije amashuri y’isumbuye mu mwaka wa 2017 bamaze gusaba inguzanyo kwiga muri Universitry of Rwanda (UR) no muri za IPRCs.

Uwifuza gusaba inguzanyo kandi yujuje ibisabwa yageza dosiye ye ku biro bya HEC i Remera “Department of Higher Education Students Loans” bitarenze tariki ya 24/08/2018, saa tanu z’ amanywa (11h:00am).

Reba iri tangazo ukanze aha http://hec.gov.rw/IMG/pdf/itangazo-3.pdf

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here