Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’izindi Nzego za Leta yateguye Itorero ry’Urunana rw’Urungano, Icyiciro cya IV, rizabera mu Rwanda mu Kwezi k’Ukuboza 2019.
Iri Torero rizitabirwa n’Urubyiruko ruba mu Rwanda n’ababa mu mahanga bose bari hagati y’imyaka 21-35 y’amavuko.
Ibisabwa abazitabira Itorero ry’Urunana rw’Urungano
Umuntu wese uzitabira Itorero agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
1. Kuba ari Umunyarwanda;
You may also like:
- UNICEF Recruitment : Open Jobs/Online application
- British embassy recruitment : Open Jobs/Online application
- Red Cross recruitment : Open Jobs/Online application
- UNHCR Recruitment : Open Jobs/Online application
- USAID recruitment : Open Jobs/Online application
- Canada Post recruitment :Open Jobs/Online application
2. Kuba amaze byibura igihe kitari hasi y’imyaka ibiri (2) atagaruka mu Rwanda;
3. Kuba afite ubuzima buzira umuze buzatuma akurikirana Itorero neza;
4. Kuba afite imyaka hagati ya 21 na 35 y’amavuko;
5. Kuba ataragaragaye mu byiciro bitatu (3) by’Itorero Urunana rw’Urungano bimaze gutozwa.
Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko irakangurira abavuzwe bose kwitabira kwiyandikisha muri iri Torero hakiri kare.
Uwifuza kwitabira iri Torero arasabwa kwiyandikisha yuzuza umwirondoro we kuri form iboneka kuri hano.