lkigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), muri gahunda yo kuzamura imishinga mito n’iciriritse kirashaka gufungura ikibanza cyo gushyigikira imishinga mito n’iciriritse, kikaba gihamagarira abafite imishinga bose babyifuza gusaba kuba bamwe mu bazakorera muri iki kibanza.

Gushyigikira imishinga muri iki kibanza bizakorwa ku buryo bukurikira:

  1. Gutanga ikibanza cyo kumurika no kugurisha ibicuruzwa byabo muri RDB (Kwegerezwa isoko) mu gihe cyimyaka 3.
  2. Kubaka ubushobozi bw’abazaba batoranijwe gukorera muri kiriya kibanza mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo mu gihe cy’imyaka itatu.
  3. lkindi kandi abazatoranywa bazabona ubundi bufasha busanzwe butangwa na RDB muri gahunda yayo yo gufasha imishinga mito n’iciriritse.

Usaba kwinjira muri iyi gahunda agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afire icyemezo cy’uko “company” yanditswe muri RDB
  • Kuba byibura company” imaze imyaka ibiri ikora
  • Kuba afire ibicuruzwa byongerewe agaciro
  • Kuba afire igishoro fatizo kiri hagati ya 1,000,000 kuzamura
  • Umusaruro mbumbe ku mwaka wose uri hagati ya 500,000Frw kuzamura
  • Kuba afire abakozi kuva kuri bane kuzamura
  • Kuba afire icyemezo cy’ubuziranenge cyane cyane ku bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi
  • Kuba ashobora kugemura ibicuruzwa mu kibanza ku buryo buhoraho
  • Kuba afite ubushake bwo gukorana n’abandi bazatoranywa

Icyitonderwa: lbaruwa isaba yandikirwa umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere impamvu ikaba: “gusaba gukorera mu kibanza cyo gushyigikira imishinga mito n’iciriritse”.

Inyandiko zisaba zigomba kuba zagejejwe kuri RDB bitarenze kuwa mbere 28/ukwakira/2019 i saa kumi nimwe z’amanywa.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iyi gahunda wagera ku kigo cy’igihugu cy’iterambere; mu biro bishinzwe gufasha inganda n’ibyoherezwa mu mahanga cyangwa ugahamagara nimero zikurikira: Hugues KAGAME / 0782803299 cyangwa, Anne Marie UYISENGA / 0788595624 cyangwa ukandika ubutumwa ukabwohereza kuri hugues.kagame@rdb.rw cyangwa annemarie.uyisenga@rdb.rw

Please Share to