Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (Higher Education Council/ HEC) buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnics/IPRCs), bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) w’amashuri wa 2020-2021, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri: http://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result
Uwasabye inguzanyo afungura uyu murongo http://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result, nyuma akinjiza ahabugenewe “Registration Number” ye yahawe na UR cyangwa RP ubwo yiyandikishaga, noneho akabona urupapuro rwerekana ibyavuye mu busabe bwe.
Icyitonderwa
1. Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ahita atakaza inguzanyo yahawe
2. HEC izakira ubujurire bw’abatanyuzwe ibyavuye mu busabe bwabo.
You may also like:
- UNHCR Recruitment : Open Jobs/Online application
- USAID recruitment : Open Jobs/Online application
- Canada Post recruitment :Open Jobs/Online application
- MTN Recruitment (May 2024): Open Jobs/Online application
- United Nations Jobs & recruitment ( May 2024)
- Plan International recruitment :Open Jobs/Online application
Urupapuro rwifashishwa (Form) mu gutanga ubujurire iboneka kuri: http:/ www.hec.gov.rw/ fileadmin/ user upload/ Scholarship/forml.pdf
3. Inyandiko y’ubujurire izoherezwa kuri email: scholarship@hec.gov.rw kuva tariki ya 07/01/2021 kugeza ku 17/01/2021. Nyuma yayo matariki nta bujurire buzakirwa.
Reba iri tangazo( Original) ukanze aha>> https://hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/Scholarship/Itangazo_rimenyesha_abanyeshuri_ibyavuye_mu_busabe_bwi_inguzanyo_ya_buruse.pdf