CHENO mu itangazo yashyize hanze ku wa 11 Mutarama, yakanguriye Abanyarwanda babizi kandi babifitiye ubushobozi gukora imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’igihugu, bikanakangurira abiganjemo urubyiruko kwimakaza umuco w’ubutwari.

Aya marushanwa azakorwa mu byumweru bibiri azasozwa ku wa 25 Mutarama 2021, abayitabiriye basabwa kugeza ibihangano ku Rwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe bifashishije uburyo butandukanye.

Muri ubwo buryo harimo kohereza igihangano kuri email ya CHENO, info@cheno.gov.rw, gushyira igihangano kuri Facebook, Twitter, Instagram cyangwa Youtube yawe, wanditse #Intwari2021Indirimbo (bifatanye) bitewe n’amarushanwa witabiriye, ukabisangiza ukoresheje (tag) imbuga za CHENO (Facebook na Twitter), IGIHE (Facebook, Twitter, Instagram na Youtube), Umuseke na Ukwezi.

Ibi bihangano bishobora kandi kunyuzwa mu buryo bw’amashusho kuri WhatsApp zirimo nimero 0788301634 ya Rwaka Nicolas uyobora Ishami ry’Ubushakashatsi, 0784366908 ya Gatsinzi Serge ushinzwe Inyandiko no gutoza Indangagaciro z’ubutwari na 0788674467 ya Habinshuti Robert ushinzwe Ikoranabuhanga muri CHENO.

Imivugo n’indirimbo bizagezwa kuri CHENO mbere ya tariki ya 25 Mutarama, bizatoranywamo bitanu bya mbere ku wa 26 Mutarama, ababikoze bakaba basabwa kugaragaza imbere y’itsinda (presentation) ndetse muri aba batanu ni ho hazatoranywamo batatu ba mbere, muri buri cyiciro ari nabo bazahembwa kandi ibihangano byabo bigatunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Imivugo itatu ya mbere izahembwa hagati y’ibihumbi 500 Frw n’ibihumbi 300 Frw mu gihe indirimbo eshatu za mbere zizahembwa hagati y’ibihumbi 650 Frw n’ibihumbi 950 Frw (ni ukuvuga habariwemo ibihumbi 150 Frw byo kuzitunganya muri studio).

Imivugo n’indirimbo byose bizakusanywa bizatoranywamo bitanu bya mbere n’abakozi ba CHENO ku bufatanye n’abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Imivugo itanu n’indirimbo eshanu bizaba byatoranyijwe bizavugirwa imbere y’abagize itsinda ry’ubukangurambaga ry’Inteko ya CHENO ku matariki azagenwa, rihitemo imivugo n’indirimbo eshatu bya mbere ari nabyo bizahabwa ibihembo.

Umuvugo mwiza n’indirimbo nziza byitezweho gusingiza Intwari z’u Rwanda mu byiciro byazo (Imanzi, Imena n’Ingenzi), gukomoza ku bikorwa byaranze Intwari z’u Rwanda n’icyo buri Munyarwanda cyane cyane urubyiruko akwiye kwigira ku Ntwari, kwerekana indangagaciro z’umuco w’ubutwari, kwigisha, gususurutsa n’injyana inogeye amatwi, Ikinyarwanda kinoze n’ubuhanga mu buvanganzo.

Reba itangazo ryose ukanze aha >> https://www.cheno.gov.rw/fileadmin/user_upload/Announcements/1.Itangazo_ry_Amarushanwa_y_imivugo_n_indirmbo.PDF

Please Share to