Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza aramenyesha abantu bose bujuje ibisabwa kandi babyifuza ko, hari imyanya itandatu (06) yabacamanza b’Inkiko z’Ibanze, ipiganirwa.

Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira

1.Kuba ari umunyarwanda;

2.Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;

3.Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu byerekeye amategeko n’icyemezo cy’uko yatsinze inyigisho mu ishuri ry’Ubucamanza ryemewe na Leta;

4.Kuba ari inyangamugayo;

5.Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;

6.Kuba atarahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside;

7.Kuba atarangwa n’amacakubiri ayo ariyo yose;

8.Kuba atabogama;

9. Kuba atavugirwamo;

10. Kuba nta bumuga bwo mu mutwe bwatuma adashobora gukora imirimo y’ubucamanza, byemejwe na muganga wemewe na Leta;

11. Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

12. Kuba atarigeze guhanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) cyabaye ndakuka;

13. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo yakoze cyangwa ngo asezererwe nta mpaka, atarakoresheje uburiganya mu kazi, atarataye umurimo, cyangwa ataranze kuwugarukaho mu gihe yari yarasezerewe by’igihe gito cyangwa se atarawugarutseho igihe yari abisabwe;

14Kuba yarakoze mu gihe cy’imyaka ibiri (2) nibura imirimo irebana n’iby’amategeko, uretse abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (3) cya kaminuza cyangwa iy’ikirenga mu by’amategeko.

Ibind bisabwa: Kuba azi gukoresha “computer“.

Uwifuza ako kazi, yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza; dosiye ikazanwa ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku KIMIHURURA, mu Bunyamabanga Rusange, igizwe n’ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa isaba akazi;
  2. Umwirondoro (CV);
  3. Fotokopi y’impamyabumenyi;
  4. Fotokopi y’indangamuntu.
  5. Icyemezo cy’uko yatsinze inyigisho mu ishuri ry’Ubucamanza ryemewe na Leta.
  6. Icyemezo cy’aho yakoze kigaragaza uburambe mu mirimo yerekeye amategeko.

Icyitonderwa: Abari batanze candidature kuri uyu mwanya hagendewe ku itangazo no 010/CSM/2019 ryo kuwa 27/08/2019 ntibasabwa kongera gutanga candidature

Kwakira dosiye z’abakandida, bizakorwa kugeza kuwa gatanu, ku itariki ya 15 Ukwakira 2019 saa kumi n’imwe (5pm).

Reba iri tangazo ryose ukanze aha >> https://www.judiciary.gov.rw/fileadmin/SC_Info/Anouncement/Vacant_-_Judge_PC_Oct_2019.pdf

Please Share to