Muri iki gihe hari umubare munini w’abashaka akazi ninako abatekamutwe bakomeje gushakisha amayeri yo kwiba mu buryo butandukanye bakoresheje ikoranabuhanga. Bumwe mu buryo bifashisha ni ugukoresha imbuga z’akazi kuko baziko zikoreshwa na benshi.

Nubwo dukora ibishoboka byose nka Ndangira ngo dushyireho imyanya y’akazi yizewe, ariko sitwabizeza byuzuye ko abatekamutwe bataduca mu rihumye. Ni muri urwo rwego dusaba abantu bose bakoresha uru rubuga ko bakwirinda umuntu uwo ari wese ubasaba amafaranga abizeza akazi. Turabasaba kandi ko igihe bibaye, mwajya muduha amakuru kuri email yacu ariyo felix@ndangira.net hanyuma tugakurikirana neza ikibazo uko kimeze ndetse tugafata n’ingamba zikwiye.

Bimwe mu bimenyetso byerekana imyanya y’akazi y’abatekamutwe

• Baba bifuza ko wabaha amafaranga kugirango ubashe kubona akazi

• Bakoresha imyanya baziko yasabwa n’abantu benshi kandi idasaba ibintu byinshi( Urugero : Abashoferi, Abakora amasuku n’iyindi..)

• Baguhamagara bakubwira ko uzakora amahugurwa cyangwa se Ikizamini cy’akazi ariko ko hari amafaranga runaka ugomba kubanza gutanga.

• Bakoresha email itari iya kinyamwuga

• Nta aderesi baba bafite

• Akenshi imyanya y’akazi yabo iba idasaba imyaka y’uburambe

• Rimwe na rimwe bagusaba gutanga amakuru y’ingenzi yerekeye konti yawe yo muri Bank

• Umutimanama wawe uba ukubwira ko ako kazi atari ukuri.

Turongera kubibutsa ko imyanya y’akazi yose inyura kuri uru rubuga idasaba ikiguzi runaka.

Murakoze !!!

Please Share to