Ubuyobozi bwa Higher Education Council (HEC) buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga icyiciro cya “Diploma, Advanced Diploma”, na “Bachelors” muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic/IPRCs), bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka mu buryo bukurikira:

-Ubutumwa bugufi (sms) bakoresheje telefoni zigendanwa:

Wandika ijambo”HEC” ugasiga akanya ukandika “Registration number,” (Urugero: HEC 220010000) ukohereza ubutumwa kuri 6311

-Ku murongo wa interineti ukurikira: http://197.243.21.216:7085/bursary/check-result

  • Wandika “Registration number” ahabugenewe, ugakanda kuri (View Results).
  • Uhabwa amakuru yerekana ibyavuye mu busabe bwawe, nibyashingiweho (criteria).
  • Umunyeshuri wifuza kwempurima ibyavuye mu busabe bwe akanda kuri (Download/Print Results).

Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni ibi bikurikira:

1.Amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye (ahabwa 40)

2.Amasomo umunyeshuri agiye kwiga muri Kaminuza/Ishuri Rikuru (ahabwa 40)

3. Icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri abarurirwamo (gihabwa 20)

Icyitonderwa:

  • lmpuzandengo yafatiweho ni 45 no kuzamura.
  • Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza inguzanyo yari yemerewe.
  • HEC izakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo. Bizakorwa kuva tariki ya 16/09/2019 kugeza ku ya 26/09/2019. Nyuma yaho nta bujurire buzakirwa.
  • ‘Form’ ikoreshwa mu gutanga ubujurire iboneka kuri: http://hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/Scholarship/form.pdf
  • Kwakira ubujurire bizakorerwa ku biro bya HEC i Remera iruhande rwa Rwanda Education Board (REB) cyangwa “form” y’ubujurire   ikoherezwa  kuri: scholarship@hec.gov.rw’

Reba iri tangazo ryose ukanze aha >> http://hec.gov.rw/

Please Share to