Kuwa 11 kugeza 31 Ukuboza 2020 i Gikondo – Kigali; hazabera imurikagurisha mpuzamahanga. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko izafasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kwitabira iri murikagurisha ibishyurira ahazamurikirwa (stands).

Ni muri urwo rwego, dukangurira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite ibikorwa nyongera gaciro kandi bujuje ibisabwa, kugeza ubusabe bwabo ku Nama y’Igihugu y’Urubyiruko bifashishije ikoranabuhanga.

Buri rwiyemezamirimo agomba kuzuza ifishi iri ku mugereka akayohereza kuri: info@nyc.gov.rw cg akuzuza amakuru yifashishije google form bitarenze tariki ya 30/11/2020 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku bindi bisobanuro, mwahamagara Bwana NDATIMANA Christian kuri 0783429905 cyangwa NSANZIMANA Tharcisse kuri telefone 0788735160/0735146203.

2. IBISABWA

Usaba gufashwa kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

a) Kuba ari urubyiruko (afite imyaka iri hagati 16-30);
b) Kuba afite ibimurikwa by’umwimerere w’ibyo akora kandi bihagije;
c) Kuba afite ubushobozi bwo kwiyishyurira ingendo n’icumbi mu gihe cy’imurikagurisha;
d) Kuba atarigeze yitabira iri murikagurisha mpuzamahanga mu myaka ishize (RITF);

Icyitonderwa: Kuba umushinga ufite aho uhurira no kurwanya/guhangana na covid-19 ni akarusho.

Uzuza iyi fomu iri hasi nonaha kugira ngo aya mahirwe ntagucike!

Formu iraboneka aha >> https://bit.ly/3kxxtiD

Please Share to