Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’izindi Nzego za Leta yateguye Itorero ry’Urunana rw’Urungano, Icyiciro cya IV, rizabera mu Rwanda mu Kwezi k’Ukuboza 2019.

Iri Torero rizitabirwa n’Urubyiruko ruba mu Rwanda n’ababa mu mahanga   bose bari hagati y’imyaka 21-35 y’amavuko.

Ibisabwa abazitabira Itorero ry’Urunana rw’Urungano

Umuntu wese uzitabira Itorero agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1.     Kuba ari Umunyarwanda;

2.     Kuba amaze byibura igihe kitari hasi y’imyaka ibiri (2) atagaruka mu Rwanda;

3.     Kuba afite ubuzima buzira umuze buzatuma akurikirana Itorero neza;

4.     Kuba afite imyaka hagati ya 21 na 35 y’amavuko;

5.   Kuba ataragaragaye mu byiciro bitatu (3) by’Itorero Urunana rw’Urungano bimaze gutozwa.

Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko irakangurira abavuzwe bose kwitabira kwiyandikisha muri iri Torero hakiri kare.

Uwifuza kwitabira iri Torero arasabwa kwiyandikisha yuzuza umwirondoro we kuri form iboneka kuri hano.

Please Share to