KU BO BIREBA BOSE

Mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yateguye lnama Mpuzamahanga kuri Jenoside izaba guhera ku wa 04 Maw 2019 kugera ku wa 05 Maw 2019, iyo nama ikaba izabera i Kigali.

Kubw’iyo mpamvu, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irashishikariza abanditsi b’ibitabo n’abahanzi bose bafite ibihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (ibitabo, films, indirimbo n’ibindi) bakaba bashaka kubimurika muri iyo Nama Mpuzamahanga ko babizana kuri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kugirango ibanze ibisuzume noneho bazahabwe umwanya wo kumurika ibyo bihangano byabo muri iyo Nama Mpuzamahanga.

Icyitonderwa: Abanditsi b’ibitabo n’abahanzi batandukanye barasabwa kuba bagejeje ibihangano byabo kuri CNLG bitarenze ku wa 15 Werurwe 2019

Mugire Amahoro

Reba iri tangazo ryose usuye urubuga rwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside arirwo https://cnlg.gov.rw