Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kirahamagarira urubyiruko rwarangije kaminuza n’amashuri makuru rubyifuza, gusaba kwimenyereza umwuga muri gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge”.

Iyi gahunda igamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere ubuziranenge mu gihugu rwifashishije ubumenyi bwakuye mu mashuri makuru na za kaminuza kandi runihangira imirimo.

Muri iyi gahunda urubyiruko ruhugurwa ku birebana n’ ubuziranenge, maze rugashyirwa mu nganda nto n’iziciriritse (SMEs) kugira ngo rukoreshe ubumenyi rwahawe, rwubake ubushobozi n’icyizere bityo rubashe gufasha inganda kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ari na ko rwihangira imirimo.

Urubyiruko rwifuzwa rugomba kuba rwarize ibi bikurikira:

Abize ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi: Ubuhanga mu birebana n’ibiribwa (Food Science), Ikoranabuhanga mu gutunganya ibiribwa (Food Technology), Imirire (Nutrition), Ikoranabuhanga mu binyabuzima (Biotechnology).

Abize ibijyanye n’ impu n’imyenda: Ubuhanga mu bikoresho byo kudoda (Material Sciences), Ikoranabuhanga mu birebana n’imyenda (Textile Technology), Ikoranabuhanga mu Butabire (Chemical Engineering), Chemistry (Ubutabire).

Abize ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku biti n’imbaho: Ubuhanga mu gutunganya ibikomoka ku biti, n’ikoranabuhanga mu bubaji n’ubwubatsi (Material & Wood Sciences and Technology, Carpentry, Civil Engineering).

Abize ibijyanye n’ibinyabutabire: Ubutabire (Chemistry), Biochemistry (Ibinyabuzima n’Ubutabire), Pharmacy (Ubuhanga mu by’imiti), Ikoranabuhanga mu butabire (Chemical Engineering), Ubuhanga mu bikoresho byo gutunganya amavuta yo kwisiga (Material Sciences).

Abize ibijyanye no gutunganya uburanga: ubumenyi bwa kinyamwuga cyangwa ibikorwa byo gutunganya uburanga bwo mu isura, inzara n’imisatsi, harimo amavuta yo kwisiga no kuyakoresha, (Cosmetology, Beauty/Beautification).

Umukandida ubyifuza agomba kubahiriza ibisabwa byose bikurikira:

  • kuba ari Umunyarwanda kandi atuye mu Rwanda;
  • kuba yaranditse asaba imenyerezamurimo (internship) muri RDB;
  • kuba yararangije amasomo nibura mu myaka ibiri (2) ishize;
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Usaba wese yuzuza ifishi yabugenewe iri ku rubuga rwa RSB: www.rsb.gov.rw. Nyuma yo kuzuzwa, iyo fishi ishyirwa muri PDF, hanyuma ikoherezwa kuri zamukana.ubuziranerwe@rsb.gov.rw. Iyo fishi igomba kuzuzwa mu bice byayo byose, ifishi yose izoherezwa itujujwe mu bice byayo byose ntizasuzumwa. Mu gihe wuzuza ifishi, koresha akazu/inyuguti z’icyapa. Gusaba bizarangira ku wa 30 Nzeri 2019, saa sita (12:00pm).

Abakandida bazaba batoranyijwe bazahamagarwa kugira ngo bakore

Downloads :

Please Share to