Ubuyobozi bwa FARG buramenyesha abanyeshuri isanzwe ifasha, basabye kwishyurirwa na yo mu Mashuri Makuru no muri gahunda y’imyuga y’igihe gito (Short courses) mu mwaka w’ amashuri w’2019-2020, ko urutonde rw’ abemerewe ruboneka aha hakurikira:

Ubuyobozi bwa FARG boboneyeho gushishikariza abemerewe ko bakurikirana gahunda y’igihe cy’itangira kuri Kaminuza/Ishuri Rikuru boherejwemo kugirango hatazagira ukererwa amasomo.

NB: Abanyeshuri badasobanukiwe n’impamvu batemerewe kwishyurirwa, bakwihutira kugeza ubujurire bwabo ku biro bya FARG. Ubujurire buzatangira kwakirwa kuva kuwa 10/10/2019 kugeza kuwa 16 /10/2019.

Ibindi bisobanuro bibarizwa ku murongo wa Telefone wa FARG utishyurwa: 3562

Reba iri tangazo ryose ukanze aha >> http://www.farg.gov.rw/fileadmin/Itangazo_11111/Itangazo.pdf

Please Share to