Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnique), riramenyesha abanyeshuri bashya ndetse n’abasanzwe biga mu ma koleji yaryo ariyo : IPRC Kigali, IPRC Ngoma, IPRC Karongi, IPRC Huye, IPRC Tumba, IPRC Musanze, IPRC Gishari na IPRC Kitabi mu mwaka w’amashuri 2019/2020, ko igikorwa cyo kwiyandikisha hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kizatangira tariki ya 23/9/2019 kugeza tariki ya 04/10/2019. Buri munyeshuri arasabwa gusura urubuga rwa RP : www.rp.ac.rw agasoma amabwiriza kugirango yiyandikishe:

  • Abanyeshuri bashya bose (Private & Goverment sponsored ) bishyura ama frw 62,000 (
  • Abanyeshuri basanzwe : 37,000
  • Abanyeshuri birihira bishyura Frw 600,000 kuri konti bazasanga kuri za IPRCs (Ashobora kwishyurwa mu byiciro bitandukanye)
  • Ibikoresho bikenerwa muri “Practical sessions” ( Ibisarubeti, bote etc ) bazabyishyurira kuri za IPRC bazigamo.
  • Kwishyura Bikorwa Gutya: Umunyeshuri agomba kubanza kudekarara muri sisiteme (generating of invoice) hanyuma akabona kujya kuri banki ya Cogebank kwishyura agatanga inomero yumunyeshuri yahawe (19RP…..). Cyangwa akishyura akoresheje telefoni (MoMo) agakanda *720# hanyuma > 4. Rwanda Polytechnic, agakurikiza amabwiriza. Ibi nabyo bikorwa aruko umaze kudekarara muri sisiteme (MIS) Rwanda polytehnic ukabona invoice
  • Kwishyura ukoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga (Transfer) ntabwo byemewe kuko uba utaradekarara.

Ubuyobozi bukuru bw’ishuri buboneyeho kumenyesha abanyeshuri bifuza kwiga biyishyurira (Private Candidates ) mu ma koleji yaryo yavuzwe hejuru mu mwaka w’amashuri 2019/2020, ko gusaba ishuri hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ku rubuga: www.rp.ac.rw bigikomeje kugeza tariki ya 04/10/2019.

ICYITONDERWA:

-Abanyeshuri bose baramenyeshwa ko bagomba kuba bageze kuri za IPRCs ku itariki ya 30/09/2019 kugirango batangire “Induction Week”

– Nta munyeshuri wemerewe inguzanyo uzinjira mu ishuri atariyandikishije cyangwa ngo asinye amasezerano y’inguzanyo ya BRD.

Ku bindi bisobanuro mwasura imbuga z’amakoleji cyangwa mugahamagara kuri numero zikurikira : IPRC KIGALI (0788 698 760), IPRC MUSANZE (0783 170 961), IPRC TUMBA (0788 368 073), IPRC KARONGI (0788 794 931), IPRC KITABI (0783 252 970), IPRC HUYE (0789 060 370), IPRC NGOMA (0788 410 106), IPRC GISHARI (0784 040 463), naho kuri RP Head-office (0783794985, 0732372230).

Reba iri tangazo ryose ukanze aha >> http://rp.ac.rw/fileadmin/user_upload/Itangazo_rya_Registration___RP_.pdf

Please Share to