ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI
KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA) NO MU ISHURI RIKURU
RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC),
MU MWAKA W’AMASHURI 2019-2020.

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, bitegura gutangira umwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) no mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic- muri IPRCs), ko:

1.Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 27/05/2019 kugeza ku ya 05/07/2019. Ntanyandiko isaba inguzanyo izakirwa nyuma y’iyi tariki.

2.Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze gusaba umwanya (Application for Admission) muri “University of Rwanda” cyangwa muri “Rwanda Polytechnic”.

3. Inyandiko isaba inguzanyo (Loan Application Form) iboneka ku rubuga rwa University of Rwanda(www.ur.ac.rw); urwa Rwanda Polytechnic (www.rp.ac.rw); urwa Higher Education Council(www.hec.gov.rw); urwa Rwanda Education Board (www.reb.rw); urwa Worfoce Development Authority ( www.wda.gov.rw); n’urwa Minisiteri y’Uburezi (www.mineduc.gov.rw)

4. Inyandiko isaba inguzanyo yuzuzwa n’umunyeshuri ikemezwa n’umuyobozi mu nzego z’ibanze (Umurenge n’Akarere), umunyeshuri abarurirwamo.

5. Usaba inguzanyo agomba gutanga inyandiko isaba inguzanyo (Loan Application Form) yujujwe nkuko bisabwa, kandi iherekejwe n’ibi bikurikira: (a) Kopi y’indangamuntu; (b) Amanota yo mu mwaka wa 6; (c) icyemezo cy’amavuko. Ibi bigatangwa mu biro bishinzwe Uburezi ku Karere abarurirwamo

6. Inyandiko isaba inguzanyo itujuje neza cyangwa ibura kimwe mu byavuzwe haruguru ntizakirwa

Reba iri tangazo ukanze AHA

Please Share to