Itangazo rireba abifuza inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu mahanga

1

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA 1NGUZANYO YO KWIGA MU BYICIRO BYA  BACHELORS,MASTERS NA DOCTORATE, MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UR) NO MU MAHANGA.

Ubuyobozi bw’Inama y’lgihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza buramenyesha ababyifuza ko kwakira dosiye zisaba inguzanyo yo kwiga mu byiciro bya Bachelors; Masters cyangwa “Doctorate” muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu Mahanga bikorwa kabiri (2) mu mwaka. Mu mwaka w’ingengo y’imari ya Lata 2019/2020, ku nshuro ya mbere bizakorwa guhera 15/07/2019 kugeza 30/07/2019.

Usaba inguzanyo agomba kuba:

  1. Yaremerewe umwanya wo kwiga (unconditional admission) cyangwa yaratangiye kwiga ku rwego rwa Bachelors”, “Masters” cyangwa “Doctorate” mu mashuri Makuru na Kaminuza byo mu mahanga
  2. Kuba asaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ku rwego rwa Masters na Doctorate

Uburyo bwo gusaba inguzanyo:

Gusaba inguzanyo bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku murongo wa interineti wa: http://bit.ly/hec_scholarshipapplication

Ibisabwa biherekeza ubusabe bw’inguzanvo (bigaragara kuri uwo murongo wa interineti  wavuzwe haruguru) ni ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa isaba inguzanyo yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa HEC

2. “Unconditional admission” letter itangwa na Kaminuza usaba inguzanyo azigamo cyangwa “Academic progress report” ku basanzwe biga.

3.Fotokopi ya Diplome biriho umukono wa Noteri

4. Umwirondoro w’usaba inguzanyo yo kwiga

5. Fotokopi y’ indangamuntu cyangwa pasiporo

6. Ifoto imwe (1) ngufi ya vuba y’ ibara

7. Icyemezo cy’umukoresha (ku bakora) cyangwa indi baruwa ishyigikira usaba

Icyitonderwa:

1.Kwakira dosiye zisaba inguzanyo ku buryo bw’ikoranabuhanga (online application) Bizarangira taliki ya 30/07/2019 saa sita z’ijoro.

2. Uwamaze gukora ubusabe mu buryo bw’ikoranabuhanga niwe uzana dosiye isaba inguzanyo ku biro bya HEC i Remera; cyangwa akayohereza kuri email: (scholarship@hec.gov.rw; rwandahec@gmail.com guhera taliki ya 15/07/2019 kugeza taliki ya 31/07/2019 saa kumi z’umugoroba (4.00pm)

Links:

If you intend to apply for a study loan to study Master’s/Doctorate (at the University of Rwanda), please click here http://bit.ly/hec_application_postgraduate_ur

If you intend to apply for a study loan to study Bachelors, Masters and Doctorate level abroad, please click here http://bit.ly/hecapplication_abroad

Find more details here http://hec.gov.rw/

1 COMMENT

  1. Dear organizer of this scholarship application form ,
    I meet with problem where on previous education :the highest education level are not noted available .
    Even on Education for which funding is sought :countries to be selected are not there .
    Please help us to go farward for submitting.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here