Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buramenyesha abantu bose babyifuza ko bwifuza gutanga akazi ko gukora mu rwego rwunganira ubuyobozi bw`Akarere mugucunga umutekano(DASSO).

IBYO UMUKANDIDA AGOMBA  KUBA YUJUJE NI IBI BIKURIKIRA:

  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba agejeje kumyaka cumi n’umunani (18) yamavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35).
  • Kuba ari Indacyemwa mumico no mumyifatire
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo ntakuka kingana cyangwa kirenze amezi atandatu
  • Kuba afite impamyabumenyi y’Amashuri atandatu yisumbuye cyangwa amashuri atatu yisumbuye kubafite ubumenyi bwihariye mubijyanye numutekano.
  • Kuba afite amagara mazima n’intege zibashije imirimo ya DASSO bigaragazwa
    n’inyandiko za muganga wemewe na Leta
  • Kuba atarigeze yirukanwa burundu kukazi cyangwa ngo asezererwe ntampaka kumurimo uwariwo wose wa Leta

Uburyo bwo gusaba akazi:

-kuzuza form yabugenewe isaba akazi (application form) iboneka ku rubuga rw’Abakozi ba Leta rukurikira (website) www.psc.gov.rw

-Fotokopi y’impamyabushobozi y’Amashuri yize.

-Fotokopi y’Indagamuntu

Dosiye isaba akazi igornba kuba yageze mu biro bya Dasso ku karere ka Nyagatare guhera taliki ya 18/10/2019 kugeza taliki ya 24/10/2019 saa kumi n’imwe (17h00 ) za nimugoroba.

Reba iri tangazo usuye urubuga rw’akarere ka Nyagatare arirwo http://www.nyagatare.gov.rw/index.php?id=39

Please Share to