ITANGAZO RYO GUPIGANIRA GUCUNGA lBIGO BY’UBUVUZI BW’IBANZE (Health Posts)

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bwifuza kwegurira abikorera imicungire y’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze (Health Posts) ; abifuza gupiganira ayo mavuriro barasabwa gutanga dosiye zabo mu bunyamabanga rusange bw’Akarere kuva tariki ya 17/06/2019 kugeza kuwa 25/06/2019 saa kumi n’imwe z’umugoroba(17h00)

Dosiye isaba igomba kuba ikubiyemo ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba ivuriro ry’ibanze yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Fotokopi y’impamyabushobozi yo mu rwego rwa A2/A1 mu buforomo iriho umukono wa Noteri
  • Fotokopi yuruhushya rwo gukora umurimo w’ubuvuzi rutarengeje igihe rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza ruriho umukono wa Noteri
  • Kuba afite kuri konti ye amafaranga n’ibura 1,000,000 Frws (Miliyoni imwe)

Icyitonderwa:

Itangazo kimwe n’urutonde rw’amavuriro y’ibanze azegurirwa abikorera biboneka kuri website: www.ngororero.gov.rw y’Akarere ka Ngororero

Abazegurirwa imicungire y’amavurira, ntibemerewe kubibangikanya n’indi mirimo y’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta

Reba hasi urutonde rw’ibigo by’ubuvuzi biciriritse (Health Posts)

Please Share to