KOPERATIVE INDATWA ZA KAMONYI

Koperative INDATWA ZA KAMONYI yatangijwe kuwa 15 Werurwe 2017. Ikaba yarabonye ubuzimagatozi muri uwo mwaka. Ifite abanyamuryango basaga 1,500 Baturuka mu mirenge itatu; Mugina, Rugalika na Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bakaba bahinga mu gishanga cya Ruboroga. Ifite icyicaro mu murenge wa Rugalika. Iyi Koperative ikaba igerageza gushyira imbaraga mu mishinga yayo ibyara inyungu byumwihariko ku bihingwa by’ ingenzi nk’ ibigori n’ ibishyimbo. Muri iki gihe Umuryango utegamiye kuri leta, Good Neighbors International uri gutera inkunga ibikorwa byayo by’ ubuhinzi binyujijwe mu mushinga uterwa inkunga n’ ikigo mpuzamahanga cy’ ubutwererane cya Koreya y’epfo KOICA (Korea International Cooperation Agency)

UMWANYA: Umushoferi

Aho azatura:  umurenge (Nyamiyaga, Rugalika cg Mugina)  mu karere ka Kamonyi

Inshingano z’ ibanze;

–       Gufata inshingano zo kwita no gufata neza imodoka.

–       Gukora raporo y’ umunsi niy’ ukwezi ku mikoresherezwe y’ imodoka

–       Gukora raporo bihoraho yerekana ibyakozwe ku modoka.

–       Kwita ku ubuzima bw’ imodoka (clean and safe)

–       Gutanga raporo mu gihe habaye impanuka, n’ubwo yaba nto.

–       Kubika neza ibyangombwa byose by’ imodoka no gukurikirana igihe bizarangirira

–       Gukora n’ indi mirimo yose byerekeranye yagaragara ko ari ngombwa.

Ibisabwa;

Umukandida kuri uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara imodoka rutarangiye (Ibyiciro B na C)
  • Kuba afite uburambe mu kazi bw’ imyaka byibura 5 atwara imodoka zitwara imizigo
  • Kuba afite ubumenyi bw’ ibanze mu bijyanye no kwita ku binyabiziga ndetse n’ ibikorwa
  • Kuba yarize byibura icyiciro rusange byaba ari akarusho

Gusaba akazi;

Abakandida bujuje ibisabwa bakohereza amabaruwa asaba akazi yanditse mu Kinyarwanda, aherekejwe n’ imyirondoro na kopi y’uruhushya rwo gutwara,  bitarenze  kuwa  26 Kamena, 2020 saa saba (01H00 PM) ku:

Cyicaro  Cya Koperative INDATWA ZA KAMONYI giherereye ku Rugalika ( akagali ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika akarere ka kamonyi

Please Share to