Urukiko rw’ikirenga ruramenyesha abantu bose bujuje ibisabwa kandi babyifuza ko, hari umwanya w’Umucamanza w’Urukiko Rukuru. Uwifuza uwo mwanya, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari umunyarwanda;

2. Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;

3. Kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A0) mu by’amategeko (Bachelor’s Degree in law);

4. Kuba adafite ubumuga bwo mu mutwe bwatuma adashobora gukora imirimo y’ubucamanza, byemejwe na muganga wemewe na Leta;

5. Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mboneragihugu n’ubwa politiki;

6. Kuba atarigeze ahanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) cyabaye ndakuka;

7. Kuba atarahamwe n’icyaha cya jenoside cyangwa icy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo;

8. Kuba atarangwaho amacakubiri ayo ari yo yose;

9. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo yakoze uretse igihe bigaragaye ko yarenganye byemejwe n’urukiko;

10. Kuba atarataye umurimo cyangwa ataranze kuwugarukaho mu gihe yari yarahagaritswe by’igihe gito cyangwa atarawugarutseho igihe yari abisabwe;

11. Kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta;

12. Kuba ari inyangamugayo;

13. Kuba atabogama;

14. Kuba atavugirwamo;

15. Kuba akora imirimo y’ubucamanza; iy’ubushinjacyaha; iy’ubwa Avoka, iy’ubwarimu muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko cyangwa undi munyamategeko;

16. Kuba afite uburambe mu mirimo ijyanye n’amategeko, nibura bw’imyaka umunani (8).

Uwifuza uwo mwanya, yandikira Perezida w’Urukiko rw’lkirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, ibaruwa ikoherezwa mu Bunyamabanga Rusange bw’Urukiko rw’lkirenga kuri “email”: job@judiciary.gov.rw iherekejwe n’inyandiko zikurikira:

1. Umwirondoro wuzuye (CV)

2. Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri

3. Fotokopi y’indangamuntu

4. lcyemezo cy’uko atigeze ahanishwa ku buryo budasubirwaho igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6)

5. Icyemezo cya muganga gitanzwe n’ivuriro rya Leta

6. lcyemezo cy’umukoresha kigaragaza uburambe mu mirimo ijyanye n’amategeko uretse ku bacamanza n’abakozi b’inkiko.

7. “Recommendation” y’umukoresha cyangwa iy’ukuriye Urwego usaba akazi abarizwamo uretse ku bacamanza n’abakozi b’inkiko.

Dosiye yoherezwa mu buryo bukurikira:

– Dosiye yoherezwa kuri “email”: job@judiciary.gov.rw

– Inyandiko zose zigomba koherezwa ziri muri PDF Dosiye yoherezwa inshuro imwe kandi irimo inyandiko zose zisabwa.

Kwakira dosiye, bizakorwa kugeza kuwa kane ku itariki ya 12/08/2021 saa kumi n’imwe (5pm).

Please Share to