ITANGAZO RIMENYESHA ABIFUZA GUPIGANIRA AMAVURIRO Y’IBANZE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buramenyesha Abaforomo bo mu rwego rwa A2/A1 babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kwegurira abikorera amavuriro y’ibanze (health posts) ari mu tugali dutandukanye.

Ubyifuza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba ari umuforomo/umuforomokazi A2 / A1
  • Kuba nta kandi kazi afite ahandi cyangwa yemera gusezera akazi akora
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 3
  • Kuba atarengeje imyaka 50
  • Kuba afite icyemezo kimwemerera gukora umwuga w’ubuforomo mu Rwanda
  • Kuba afite ubushobozi bwo gucunga ivuriro ry’ibanze

Uwujuje ibisabwa yageza ibi bikurikira mu bunyamabanga bw’Akarere bitarenze tariki 6/12/2019:

  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Akarere isaba gukoresha ivuriro
  • Umwirondoro wuzuye kandi usinye
  • Fotocopi ya diplome iriho umukono wa Noteri
  • Fotocopi yindangamuntu
  • Icyangombwa kigaragaza ko yibaruje mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza kiriho umukono wa Notaire
  • Fotocopi y’icyangombwa (license) kimwemerera gukora uwo umwuga kiriho umukono wa Notaire
  • Icyangombwa cy’umukoresha we wa nyuma

Reba iri tangazo ryose ukanze aha >> https://gisagara.gov.rw/fileadmin/document/ITANGAZO-_GUPIGANIRA_HEALTH_POSTS_29.11.2019.pdf

Please Share to