Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abashaka gukora amahugurwa y’abagenzacyaha b’umwuga kwiyandikisha ku biro by’ubugenzacyaha ku Akarere (District) batuyemo bitarenze 30/06/2019.

Ayo mahugurwa azakorwa mu gihe cy’amezi ane, abatsinze neza ibizamini bisoza amasomo akaba aribo bashobora guhabwa akazi.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda kandi yitwaje indangamuntu
  2. Kuba atarengeje imyaka mirongo itatu y’amavuko
  3. Kuba afite icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’inzego z’ibanze.
  4. Kuba yitwaje impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) iriho umukono wa Noteri muri aya mashami akurikira: Law, Criminology, Criminal Investigation cyangwa Criminal Justice.
  5. Kuba afite icyemezo kigaragaza ko atigeze akatirwa n’inkiko
  6. Kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta kigaragaza ko afite ubuzima buzira umuze
  7. Kuba afite icyemezo cy’umukoresha wanyuma kubakoraga
  8. Kuba atarigeze yirukanywa ku kazi
  9. Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu

Abiyandikishije bazamenyeshwa igihe bazakorera ikizamini cy’ijonjora n’aho bazagikorera hakoreshejwe telephone na e-mail bazatanga.

Reba iri tangazo ryose usuye urubuga rwa RIB arirwo https://www.rib.gov.rw/

Please Share to