Hashingiwe ku kifuzo cya ba nyiri kigo k’ishuri dufatanyije gucunga cy’uko umwanya w’ubuyobozi bw’ishuri wari washyizwe ku isoko ngo upiganirwe bifuje ko uwo mwanya uzimurirwamo (transfer) uwihaye Imana usanzwe ari umuyobozi w’irindi shuri ry’abo aturutse mu kandi karere,

Nejejwe no kumenyesha abasabye akazi kuri uyu mwanya ko ukuwe ku isoko kubera impamvu zagaragajwe haruguru.

Tuboneyeho kandi no kubamenyesha ko hari indi myanya y’umuyobozi w’ikigo k’ishuri ryisumbuye rya Leta n’Umuyobozi w’ikigo k’ishuri ribanza rya Leta yashyizwe ku isoko abantu bose bujuje ibisabwa bakaba bageza dosiye zisaba akazi mu Bunyamabanga Rusange bw’Akarere guhera tariki 22/11/2019 kugeza tariki ya 27/11/2019 mu masaha y’ akazi.

IKITONDERWA

Abakandida basabye akazi ku mwanya w’ubuyobozi bw’ikigo k’ishuri ryisumbuye wakuwe ku isoko dosiye zisaba akazi zabo ziracyafite agaciro. Abazazana dosiye zisaba akazi ni abandi bashya babyifuza.

Ibisabwa ku mwanya w’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye n’ishuri ribanza :

  • A2 mu burezi n’imyaka 3 y’uburambe mu burezi ku bifuza kuyobora ishuri ribanza.
  • A0 mu burezi n’imyaka 3 y’uburambe mu burezi ku bifuza kuyobora ishuri ryisumbuye.
  • Ifishi isaba akazi yujuje neza iboneka k’urubuga rwa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta (www.psc.gov.rw)
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Fotokopi y’impamyabumenyi itariho umukono wa Noteri

Reba iri tangazo ryose ukanze AHA

Please Share to